Training of workers from saloons (hair dressing)
Unionize them in trade union to guarantee respect for their rights and improve their working conditions
Protect the rights of workers in saloons
Tariki ya 1 Gicurasi 2017
Umunsi mpuzamahanga w'abakozi
DUTEZE IMBERE UMURIMO,DUSIGASIRA IBYAGEZWEHO DUKESHA IMIYOBORERE MYIZA ISOKO Y’ITERAMBERE RYA BURI WESE
Tarikiya1 Gicurasi 2017
GUTEZA IMBERE UMURIMO
Strives for wellbeing of workers
Rwanda Workers’ Trade Union Confederation
Creates solidarity among workers
Fights for social justice
A professional organization

CENTRALE DES SYNDICATS DES TRAVAILLEURS DU RWANDA

Building KK 245 St 3 - Bp 1645 , Kigali, Rwanda

cestrar@gmail.com

www.cestrar.rw

 

IJAMBO RYA CESTRAR KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ UMURIMO

Tariki ya 01 Gicurasi 2019

Uyu munsi twongeye kwishimira ko kwizihiza umunsi Mukuru w'Umurimo  byahawe agaciro gakwiye kuva ubwo hemezwaga ko uzajya wizihizwa ku rwego ry’igihugu, intumwa y'abakozi ikagenerwa umwanya wo kubatumikira .

Uyu munsi twizihizaho umunsi mukuru w'Umurimo mu Rwanda no kw'isi hose, ni impurirane yo kwizihiza imyaka 100 Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo umaze uvutse,

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: «UMURIMO UNOZE,UMUSEMBURO W’ITERAMBERE RIRAMBYE »

Nibyo nta terambere rirambye ryabaho igihe cyose imirimo idahari, n’imirimo ihari igomba kunozwa no gutanga umusaruro, umurimo ugakorwa neza kandi uwukora akabona igihembo gikwiye, umukozi agakora inshingano ze, ariko n'umukoresha akamenya ize hubahirizwa amasezerano n'amategeko abagenga.

Ibyo ntibyabaho igihe cyose nta mahoro, umutekano n’ubwumvikane hagati y’abaturarwanda ndetse n’amahanga, tukaba dushimira Igihugu cyacu intambwe kimaze gutera mu kubanisha abanyarwanda ubwabo ndetse n'amahanga.

Kuvugurura inzego z'ubuyobozi no gushyiraho ibikorwa remezo byaranzwe no gukorera mu mucyo,  bituma igihugu cyacu kigirirwa icyizere, bityo ishoramali rikazamuka; turabishimira Guverinoma y’U Rwanda na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika.

 

Twibukiranye ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa ku isi hose tariki ya 01 Gicurasi ya buri mwaka, aho Leta, abakoresha ndetse n’abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere Umurimo n’uburenganzira bw’umukozi, bakareba ibibazo byagaragaye muri uwo mwaka,bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.

Ni umunsi kandi utwibutsa uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n’abandi bagikomeza kuzira kuvugira bagenzi babo, guhohoterwa ndetse bamwe bakanirukanwa mu kazi hirengagijwe amategeko; ariko dufite icyizere ko ejo hacu hazaba heza cyane.

Ku bijyanye n'imirimo mishya, nibyo  koko hagenda hashyirwaho ingamba zo kwihangira imirimo ndetse no kwongera ishoramali mu Rwanda, ariko twongeye gusaba ko hagomba gushyirwaho uburyo bunoze bwo kumenyekanisha imibare nyayo y’imirimo mishya yabonetse kw’isoko ry’Umurimo buri mwaka, korohereza ishoramali mu Rwanda bigomba kugirana isano no kwongera imirimo hakitabwa ku bijyanye n’imiterere yayo, umukozi agahabwa ubumenyi buhagije n'ibikoresho bikenewe.

Bikumvikana neza ko umukozi ari umutungo ugomba gufatwa neza kimwe n’umutungo uba warashowe mu gikorwa cy’iterambere ry’ikigo cy’ubukozi, amategeko agenga Umurimo agomba kubahirizwa, ubugenzuzi bw’umurimo bukongererwa ubushobozi ku buryo bakuzuza neza inshingano zabo ndetse na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igakomeza kubahiriza amategeko, amahame n’ubwigenge bwa za sendika  ikazifasha kugira ubushobozi no kwigira.

Dushingiye kandi ko uyu munsi hizihizwa imyaka ijana y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (OIT) tugeze aho tugomba gutekereza neza imiterere y’imirimo uko izaba iteye mu gihe kiri imbere « Future of work we want »,

twagombye natwe gutekereza uko bizaba bimeze mu Rwanda. Tukareba ikitubereye kigateza imbere abakozi n’igihugu muri rusange.

Haracyagaragara ko mu itangwa ry’akazi hamwe na hamwe hakiri ibidashimishije; hashobora kuba hakirimo akarengane, ikimenyane, ruswa n’ibindi… turasaba ko hafatwa ingamba zo kubikurikirana no kubikosora.

Twongeye kwibutsa ko hakiri ikibazo cy'imishahara cyane  cyane mu bigo by’abikorera n’ibindi bigo bitari ibya Leta, aho imishahara itangwa mu buryo bw’akajagari bigatuma kenshi abakozi bakora muri ibyo bigo barengana.

 

Politiki cyangwa umurongo ngenderwaho (Guidelines) mu gutanga imishahara iramutse igiyeho byazatuma hagenwa imishahara ku buryo bunoze kandi bugendanye n’ibiciro biri ku isoko ndetse hakirindwa ubusumbane bukabije,  tukirinda no guha amahirwe atangana abashoramari (concurrence deloyale/competitiveness).

Ibi kandi biratugarura ku kibazo cyo gushyiraho umushahara fatizo (SMIG/Minimum Wages) gisa nk'icyananiranye.

Kutagira umushahara fatizo bikomeza gutuma abakozikurushaho guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biri kw’isoko cyane cyane abatoya, ibyo bikaba bihabanye n’insanganyamatsiko y’uyu munsi kuko kugira umurimo unoze bigomba kujyana no gutanga umusaruro kandi umukozi nawe agahembwa ku buryo bukwiye.

Turawutegereje cyane kuko icyo gipimo cy’umushahara urengera ubuzima bw’umukozi ndetse binashingirwaho habarwa ibindi byinshi bimugenerwa, mu bucuruzi, mu bwiteganyirize no mu bwishingizi.

Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda N° 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ryarasohotse, uretse ko rigifite ingingo zisaba kuzakosorwa ntitwabura gushima  Inteko IshingaAmategeko yakoranye hafi n’abafatanyabikorwa harimo n’abahagariye amasendika y’abakozi .

Hategerejwe amateka ya Minisitiri (Ministerial orders) agena ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko, turizera ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) nayo izakora ibishoboka mu kubyihutisha ku buryo azaba anogeye impande zose, ku buryo bitazongera  kugarukwaho buri gihe kubera kutubahiriza amwe mu mategeko, tukaba twiteguye gufatanya igihe cyose bizacyenerwa.

Amategeko agenga abakozi ba Leta muri rusange n’abakora mu nzego z’ibanze by'umwihariko agomba kuvugururwa agasobanuka neza,  nabo bakagira uburenganzira kimwe n’abandi bakozi bo mu bigo byigenga, hagasobanurwa uburyo bwo kujya muri sendika  no kugira  Imishyikirano Rusange.

Intambwe twari tumaze gutera mu mishyikirano hagati y’abahagariye abakozi n’abakoresha ntabwo igomba gusubira inyuma. Turasaba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo gukomeza kubiteza imbere ndetse no gukomeza kugira uruhare rukomeye mw’ irindwa ry’uburenganzira bw’umukozi n’iyubahirizwa ry’Itegeko rigenga umurimo.

Ubwiteganyirize n’Uburenganzira bw’ukora umurimo wese, bukwiye kugera kuri bose harimo n’abakora imirimo itanditse (informal economy workers), imisanzu igatangwa ku gihe, abakoresha batayitanga bagakurikiranwa kandi hakazashyirwaho uburyo abatanga imisanzu bazagira inyungu bahabwa ku bikorwa byunguka ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) gishoramo imari iturutse mu misanzu batanga.

 

Kureba uko amafaranga atangwa kuri pansiyo yafasha abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru kubaho neza (dignity) kandi amafaranga akazajya abarwa hakurikijwe ikiguzi cyo kubaho (cost of living) kandi ntajye munsi y’Umushahara fatizo igihe uzaba warashyizweho; ku bakoze hanze y' igihugu hakabaho uburyo uburenganzira bwabo ku misanzu (social security benefits portability) batanze mu bindi bigo  burengerwa n’inzego z’igihugu zibishinzwe kandi bikazitabwaho cyane muri gahunda y'isoko rimwe mu karere k’ibihugu bigize Afurika y’uburengerazuba (EAC).

Turahamagarira by’umwihariko abakozi bose kwibumbira mu masendika kuko uretse kubakorera ubuvugizi, agira uruhare rugaragara mu kwihutisha iterambere binyuze mu gushishikariza abakozi kwongera umusaruro, gutanga serivisi nziza kubabagana no kugira umuco wo kuzigama.

Ibi byose kandi bikuzuzwa no kugira ubumwe n’indangagaciro nyarwanda.

 

Ibi tuzabigeraho mu bufatanye, duteza imbere Umurimo utanga umusaruro, twihutisha iterambere, Igihugu cyacu gikomeze guteza imbere abanyarwanda muri rusange n’abakozi by’umwihariko barangwa n'imibereho myiza.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu izina ry’abakozi, twiyemeje gukomeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Tuzakoresha imbaraga zacu n’ubushobozi dufite mu gukumira hakiri kare icyaricyo cyose cyakongera gushora abanyarwanda mu bikorwa  nk’ibyo bigayitse.

Tubifurije Umunsi mukuru  mwiza w’Umurimo .

Murakoze, mugire amahoro !

CESTRAR

CENTRALE DES SYNDICATS DES TRAVAILLEURS DU RWANDA

Building KK 245 St 3 - Bp 1645 , Kigali, Rwanda

cestrar@gmail.com

www.cestrar.rw

 

ITANGAZO RYO K’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO WO

KU ITARIKI YA 01 GICURASI 2018

Bakoresha,Bakozi   n'abafatanyabikorwa,

 

 

Tariki ya 01 Gicurasi. N'umunsi Mukuru w'Umurimo wizihizwa hafi kw'isi hose.. Ntitwabura kuvuga ko mu Rwanda twishimira ko bigenda bifata intera nziza mu kwizihiza uyu munsi Mukuru, tugenda tugarura uko wakongera guhabwa agaciro kanini ku rwego ry'igihugu.

 

Nyakubahwa Minisistiri w'lntebe ; Banyacyubahiro  mwese;

Bakoresha, Bakozi bagenzi banjye, bafatanyabikorwa,

 

 lnsanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti : «DUTEZE IMBERE UMURIMO UTANGA UMUSARURO,TWIHUTISHE ITERAMBERE». 

 

 

Nibyo nta terambere ryabaho igihe cyose imirimo idahari, n'imirimo ihari igomba kunozwa no gutanga umusaruro uhagije.

 

 

Tuboneyeho n'umwanya yo gushimira Guverinoma iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uruhare igira rwo gufata  ingamba zituma habaho amahoro, umutekano n'ubwumvikane hagati y'abaturarwanda ndetse n'amahanga, kuvugurura inzego no gushyiraho ibikorwa remezo. lbyo bikaba bimwe mu bituma igihugu kigirirwa icyizere, bityo ishoramari rikazamuka.

 

Turibukiranya ko Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo wizihizwa ku isi hose tariki ya

01 Gicurasi ya buri mwaka, aho Leta, abakoresha ndetse n'abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere Umurimo n'uburenganzira bw'umukozi, bakareba ibibazo byagaragaye muri uwo mwaka, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.

 

Ni umunsi kandi utwibutsa uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n'abandi bagikomeza kuzira kuvugira bagenzi babo, guhohoterwa ndetse bamwe bakanirukanwa mu kazi.

 

 

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe abatutsi ,twiyemeje gukomeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Tuzakoresha imbaraga zacu n'ubushobozi dufite mu gukumira hakiri kare icyaricyo cyose cyakwongera kudushora mu bikorwa bigayitse nk'ibyo.

  

GUTEZA IMBERE UMURIMO

 

Ø  Dushingiye kubyakozwe n'lkigo cy'lgihugu cy'ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda) mu gushyiraho imibare nyayo y'imirimo n'imiterere yayo, turasaba ko yakoreshwa mu kumenya imibare nyayo y'imirimo mishya yashyizweho n'imiterere yayo cyane ko bigomba kumvikana ko Umurimo ari uhesha agaciro uwukora ukanamutunga (Decent work). lbyo bizanafasha kandi kumenya uko ishoramari rigenda rizamura umubare w'imirimo mishya kandi myiza.

 

Ø Politiki yo korohereza ishoramari mu Rwanda igomba kugirana isano no kongera imirimo bikajyana n'uko umukozi ahabwa ubumenyi, ibikoresho ndetse agafatwa neza kuko umukozi ufashwe nabi mukazi birumvikana

    ko nta musaruro ushimishije yatanga lgitekerezo cyo kwizihiza uwo munsi mu bigo aho abakoresha n'abakozi bahura bakaganira ni icyo gushyigikirwa, cyane ko bizafasha guteza imbere ugushyikirana hagati yabo no gufatira hamwe ingamba ziteza imbere ikigo n'abakozi Bikumvikana neza ko umukozi ari umutungo ugomba gufatwa neza kimwe n'umutungo uba warashowe mu gikorwa cy'iterambere ry'ikigo cy'ubukozi, amategeko agenga Umurimo agomba kubahirizwa, ubugenzuzi bw'umurimo bukongererwa ubushobozi ku buryo bakuzuza neza inshingano zabo.

Ø Hagomba gushyirwaho ingamba y'uko abashoramari bahabwa amahirwe yo kuza gukora mu Rwanda bagenzurwa ndetse bakareba amateka yabo mbere yo kwemerwa, bitavamo nyuma guhomba, gufunga no kugurisha ibikorwa byabo abakozi bamaze imyaka myinshi babakorera bagatakaza imirimo, cyane cyane abakora mu ikoranabuhanga ry'itumanaho, no mu bucuruzi butandukanye kandi hari ibigaragaza kenshi abo batangira batoteza abakozi no kubangira kwibumbira mu masendika.

Ø    Leta yacu nkuko idahwema kugaragaraza ko itavogerwa ku birebana no kurinda abaturarwanda, turasaba ko byagera no mubirebana n'umurimo n'iyubahirizwa ry'amategeko  awugenga. Ndetse n'igihe hatekerezwa mu rwego rw'isi imiterere y'imirimo uko izaba iteye mu gihe kiri imbere « future of work », twagombye natwe gutekereza uko bizaba bimeze mu Rwanda. Tukareba ikitubereye tutitaye ku mabwiriza no gukangishwa ibihano ngo duhagarike gushyiraho no guteza imbere inganda zikora imyenda, inkweto n'ibindi bishobora gukorerwa hano iwacu.

Ø   Uburenganzira bw'umukozi bugomba kwitabwaho; tuboneyeho gushima igikorwa cya MIFOTRA cyo gukoresha inama ngishwanama hirya .no hino mu gihugu zijyanye n'iyubahirizwa ry'amategeko (Compliance) no guteza imbere imishyikirano rusange (Social dialogue). Turasabako icyo gikorwa cyakomeza kikajya gihuza abakozi n'abakoresha kuko byagaragaye ko ari ngombwa cyane haba ku ruhande rw'abakozi cyangwa  abakoresha.

 

 

Ni muri urwo rwego, twifuza kuvuga bimwe mu by'ingenzi byazitabwaho, byadufasha gukomeza guteza imbere umurimo n'umukozi by'umwihariko:

 

IMITANGIRE Y'AKAZI

 

Ø  Turashima imbuga zashyizweho zitangaza imirimo iri ku isoko zatumye ibigo bitari bike bizifashisha,ariko haracyagaragara ko ibikurikiraho mu  itangwa ry'akazi bidashimishije, dukeka ko hashobora kuzamo akarengane, ikimenyane, ruswa n'ibindi. Ndetse n'lbigo bifasha mu bikorwa byo gutanga akazi (recruitment agencies) bikagenzurwa ku bumenyi n' ubunyangamugayo bwabyo kubera ko kenshi bakoreshwa muri ubwo buriganya.

 

UMUSHAHARA

 

Ø  Twongeye kwibutsa ko niba kubirebana n'imicungire y'abakozi ba Leta n'izindi nzego zihembwa na Leta harashyizweho imirongo migari izakurikizwa mu kuringaniza imishahara, icyo kiracyabura mu bakora mu bigo by'abikorera n'ibindi bigo bitari ibya Leta (NGOs,..) Haracyabura politiki y'imishahara bigaragara ko imishahara itangwa mu buryo bw'akajagari bigatuma kenshi abakozi bakora muri ibyo bigo barer;igana. Gushyiraho iyo politique byatuma hagenwa imishahara ku buryo bunoze kandi bigendanye n'ibiciro biriho ku isoko.

 

 

Ø   Kubirebana no gushyiraho Umushahara fatizo (Minimum Wages) hakurikijwe ibyiciro by'imirimo, dufite icyizere ko uzashyirwaho mu gihe cya vuba nkuko tubyizezwa n'inzego zibishinzwe. Turawutegereje cyane kuko icyo gipimo cy'umushahara utagomba kugibwa munsi, urengera ubuzima bw'umukozi ndetse binashingirwaho habarwa ibindi byinshi bigenerwa umukozi.

 

Ø  Nta mirimo izatanga umusaruro ushimishije mugihe hatagaragajwe uko uwo musaruro uzasaranganywa neza hagati y'abakozi n'abashoramari ndetse na Leta binyujijwe mu misoro. lbyo byafasha kwihutisha iterambere nkuko insanganyamatsiko y'uyu munsi ibivuga.

 

 

Ø  Ntitwabura kandi kwongera kwibutsa ikibazo cya mwarimu, kivugwa kandi kizakomeza kuvugwa, kuko bagomba guhabwa ubushobozi, ubumenyi ndetse inyungu zabo zikitabwaho  harimo n'umushahara.  Nibyo koko umwarimu SACCO igerageza gukemura bike muri byo, ariko hakenewe kwongera ingufu kubirebana no guteza imbere imibereho ya mwarimu.

 

AMATEGEKO

 

Ø   ltegeko rigenga umurimo mu Rwanda n° 13/2009 ryo kuwa 271512009 ririmo kuvugururwa; twishimiye ko umushinga waryo wageze mu nteko ishingamategeko umutwe w'aba depite, turishimira ko aba depite baritanzeho ibitekerezo byiza biduha icyizere ko noneho rizasohoka rinoze. Twizere ko ibiganiro hagati y'intumwa za rubanda n'inzindi nzego harimo n'amasendika ahagariye abakozi yazavamo ikintu gifatika ku buryo inyungu z'abo bakozi zitazatakara.

Ø   Amategeko agenga abakozi bakora mu nzego z'ibanze agomba gusobanuka, uko bashyirwaho n'uko basezererwa, ibi bitangiye no kugera ku barimu basezererwa cyangwa beguzwa ku buryo butumvikana.

 

 

UGUSHYIKIRANA

 

Ø  Nk'uko itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda rishyira imbere lmishyikirano rusange hagati y'abakozi n'abakoresha, ndetse dufatanyije na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo hashyizweho umukono ku mategeko ngengamyitwarire (code of conduct) hagati y'abahagarariye abakozi n'abakoresha, hagomba gushyirwaho ingamba zikomeye zo kuyashyira mu bikorwa.

 

 

Ø   Turashimira Minisiteri YAbakozi ba Leta n'Umurimo uruhare ibigiramo, umurava w'abakozi bayo ndetse tugashimira n'Urugaga Nyarwanda rw'Abikorera  (PSF) ku bufatanye tugirana mu guteza imbere lmishyikirano rusange no guteza imbere uburenganzira bw'umukozi. Iyo ntambwe ni iyo kwishimira kandi tukifuza ko yarushaho gukomeza gutera imbere.

 

Ø Haracyagaragara henshi ko bamwe mu bakoresha batarumva neza akamaro k'imishyikirano n'abahagarariye   abakozi   (amasendika)  kandi  batarumva   neza inshingano zabo, ibyo turasaba ko byakosorwa vuba kugira ngo habeho ubufatanye burambye.      

 

 

UBWITEGANYIRIZE

 

Ø   Turishimira ko ibirebana n'ubwiteganyirize Guverinoma yumvise ibyasabwaga imyaka yose ishyize bijyanye no kuzamura amafaranga ya pansiyo n'ay'ibyago bikomoka ku kazi, akaba yarazamuwe ku buryo bugaragara. Nkuko twabivugaga umwaka ushyize imvugo yabaye ingiro nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubilika abidutoza buri gihe. Ahasigaye nugukora ubushakashatsi bwo kumenya neza uko ayo mafaranga azafasha cyane cyane abari mu byiciro byo hasi, hakanashyirwaho kandi igihe byajya bivugururwa.

 

     

Ø   Ubwiteganyirize bukwiye kugera kuri bose harimo n'abakora imirimo itanditse (informal sector workers), kandi hakazashyirwaho uburyo abatanga imisanzu bagira inyungu bahabwa ku bikorwa byunguka lkigo cy'lgihugu cy'ubwiteganyirize gishoramo imari iturutse mu misanzu batanga.

 

 

Ø   Ku bijyanye n'ubuzima n'umutekano ku kazi, hari abakozi bahura n'indwara n'impanuka zikomoka ku kazi harimo abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu bwubatsi, mu buhinzi, mu buvuzi, mu nganda zimwe na zimwe, ...Turashima ko igenda ishyiraho ingamba na gahunda zo guhangana n'ibyo bibazo. Birasaba ubufatanye n'inzego zitandukanye harimo MIFOTRA, MINISANTE, AMASENDIKA, PSF, INZEGO Z'IBANZE, n'abandi mu gukora ubukangurambaga no gushishikariza ibigo by'ubukozi gushyira mu bikorwa izo ngamba, hakanongerwa imbaraga mu bugenzuzi.

 

 

Turahamagari ra by'umwihariko abakozi bose kwibumbira mu masendika kuko uretse kubakorera ubuvugizi, agira uruhare rugaragara mu kwihutisha iterambere binyuze mu gushishikariza abakozi kongera umusaruro, gutanga serivice nziza kubabagana no kugira umuco wo kuzigama. lbi byose kandi bikuzuzwa no kugira ubumwe n'indangagaciro  nyarwanda.

 
  lbi byose tuzabigeraho mu bufatanye, duteza imbere Umurimo utanga umusaruro, twihutisha iterambere
  lgihugu cyacu gikomeze gutera imbere abanyarwanda muri rusange n'abakozi by'umwihariko bagire imibereho myiza.

 

 Tubifurije mwese umunsi mwiza w'Umurimo.

 

 CESTRAR

 01 Gicurasi 2018

 

CESTRAR

Amafoto tariki ya 1, umunsi w'abakozi

                          

 

 

                                                  Signature of revised CBA unions and SORWATE
                                             Signature of revised CBA unions and SORWATE
                                                                     1er Mai Rubavu
                                        1er Mai Rubavu

PRESIDENTIAL ORDER N° 54/01 OF 24/02/2017 DETERMINING OFFICIAL PUBLIC HOLIDAYS. Read More...

 

 

Presidential Order determining sitting allowances and other fringe benefits for Board Members of National Commissions, specialized Organs, National Councils and Public Institutions. Read Mores