CENTRALE DES SYNDICATS DES TRAVAILLEURS DU RWANDA

Building KK 245 St 3 - Bp 1645 , Kigali, Rwanda

cestrar@gmail.com

www.cestrar.rw

 

IJAMBO RYA CESTRAR KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ UMURIMO

Tariki ya 01 Gicurasi 2019

Uyu munsi twongeye kwishimira ko kwizihiza umunsi Mukuru w'Umurimo  byahawe agaciro gakwiye kuva ubwo hemezwaga ko uzajya wizihizwa ku rwego ry’igihugu, intumwa y'abakozi ikagenerwa umwanya wo kubatumikira .

Uyu munsi twizihizaho umunsi mukuru w'Umurimo mu Rwanda no kw'isi hose, ni impurirane yo kwizihiza imyaka 100 Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo umaze uvutse,

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: «UMURIMO UNOZE,UMUSEMBURO W’ITERAMBERE RIRAMBYE »

Nibyo nta terambere rirambye ryabaho igihe cyose imirimo idahari, n’imirimo ihari igomba kunozwa no gutanga umusaruro, umurimo ugakorwa neza kandi uwukora akabona igihembo gikwiye, umukozi agakora inshingano ze, ariko n'umukoresha akamenya ize hubahirizwa amasezerano n'amategeko abagenga.

Ibyo ntibyabaho igihe cyose nta mahoro, umutekano n’ubwumvikane hagati y’abaturarwanda ndetse n’amahanga, tukaba dushimira Igihugu cyacu intambwe kimaze gutera mu kubanisha abanyarwanda ubwabo ndetse n'amahanga.

Kuvugurura inzego z'ubuyobozi no gushyiraho ibikorwa remezo byaranzwe no gukorera mu mucyo,  bituma igihugu cyacu kigirirwa icyizere, bityo ishoramali rikazamuka; turabishimira Guverinoma y’U Rwanda na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika.

 

Twibukiranye ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa ku isi hose tariki ya 01 Gicurasi ya buri mwaka, aho Leta, abakoresha ndetse n’abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere Umurimo n’uburenganzira bw’umukozi, bakareba ibibazo byagaragaye muri uwo mwaka,bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.

Ni umunsi kandi utwibutsa uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n’abandi bagikomeza kuzira kuvugira bagenzi babo, guhohoterwa ndetse bamwe bakanirukanwa mu kazi hirengagijwe amategeko; ariko dufite icyizere ko ejo hacu hazaba heza cyane.

Ku bijyanye n'imirimo mishya, nibyo  koko hagenda hashyirwaho ingamba zo kwihangira imirimo ndetse no kwongera ishoramali mu Rwanda, ariko twongeye gusaba ko hagomba gushyirwaho uburyo bunoze bwo kumenyekanisha imibare nyayo y’imirimo mishya yabonetse kw’isoko ry’Umurimo buri mwaka, korohereza ishoramali mu Rwanda bigomba kugirana isano no kwongera imirimo hakitabwa ku bijyanye n’imiterere yayo, umukozi agahabwa ubumenyi buhagije n'ibikoresho bikenewe.

Bikumvikana neza ko umukozi ari umutungo ugomba gufatwa neza kimwe n’umutungo uba warashowe mu gikorwa cy’iterambere ry’ikigo cy’ubukozi, amategeko agenga Umurimo agomba kubahirizwa, ubugenzuzi bw’umurimo bukongererwa ubushobozi ku buryo bakuzuza neza inshingano zabo ndetse na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igakomeza kubahiriza amategeko, amahame n’ubwigenge bwa za sendika  ikazifasha kugira ubushobozi no kwigira.

Dushingiye kandi ko uyu munsi hizihizwa imyaka ijana y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (OIT) tugeze aho tugomba gutekereza neza imiterere y’imirimo uko izaba iteye mu gihe kiri imbere « Future of work we want »,

twagombye natwe gutekereza uko bizaba bimeze mu Rwanda. Tukareba ikitubereye kigateza imbere abakozi n’igihugu muri rusange.

Haracyagaragara ko mu itangwa ry’akazi hamwe na hamwe hakiri ibidashimishije; hashobora kuba hakirimo akarengane, ikimenyane, ruswa n’ibindi… turasaba ko hafatwa ingamba zo kubikurikirana no kubikosora.

Twongeye kwibutsa ko hakiri ikibazo cy'imishahara cyane  cyane mu bigo by’abikorera n’ibindi bigo bitari ibya Leta, aho imishahara itangwa mu buryo bw’akajagari bigatuma kenshi abakozi bakora muri ibyo bigo barengana.

 

Politiki cyangwa umurongo ngenderwaho (Guidelines) mu gutanga imishahara iramutse igiyeho byazatuma hagenwa imishahara ku buryo bunoze kandi bugendanye n’ibiciro biri ku isoko ndetse hakirindwa ubusumbane bukabije,  tukirinda no guha amahirwe atangana abashoramari (concurrence deloyale/competitiveness).

Ibi kandi biratugarura ku kibazo cyo gushyiraho umushahara fatizo (SMIG/Minimum Wages) gisa nk'icyananiranye.

Kutagira umushahara fatizo bikomeza gutuma abakozikurushaho guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biri kw’isoko cyane cyane abatoya, ibyo bikaba bihabanye n’insanganyamatsiko y’uyu munsi kuko kugira umurimo unoze bigomba kujyana no gutanga umusaruro kandi umukozi nawe agahembwa ku buryo bukwiye.

Turawutegereje cyane kuko icyo gipimo cy’umushahara urengera ubuzima bw’umukozi ndetse binashingirwaho habarwa ibindi byinshi bimugenerwa, mu bucuruzi, mu bwiteganyirize no mu bwishingizi.

Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda N° 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ryarasohotse, uretse ko rigifite ingingo zisaba kuzakosorwa ntitwabura gushima  Inteko IshingaAmategeko yakoranye hafi n’abafatanyabikorwa harimo n’abahagariye amasendika y’abakozi .

Hategerejwe amateka ya Minisitiri (Ministerial orders) agena ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko, turizera ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) nayo izakora ibishoboka mu kubyihutisha ku buryo azaba anogeye impande zose, ku buryo bitazongera  kugarukwaho buri gihe kubera kutubahiriza amwe mu mategeko, tukaba twiteguye gufatanya igihe cyose bizacyenerwa.

Amategeko agenga abakozi ba Leta muri rusange n’abakora mu nzego z’ibanze by'umwihariko agomba kuvugururwa agasobanuka neza,  nabo bakagira uburenganzira kimwe n’abandi bakozi bo mu bigo byigenga, hagasobanurwa uburyo bwo kujya muri sendika  no kugira  Imishyikirano Rusange.

Intambwe twari tumaze gutera mu mishyikirano hagati y’abahagariye abakozi n’abakoresha ntabwo igomba gusubira inyuma. Turasaba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo gukomeza kubiteza imbere ndetse no gukomeza kugira uruhare rukomeye mw’ irindwa ry’uburenganzira bw’umukozi n’iyubahirizwa ry’Itegeko rigenga umurimo.

Ubwiteganyirize n’Uburenganzira bw’ukora umurimo wese, bukwiye kugera kuri bose harimo n’abakora imirimo itanditse (informal economy workers), imisanzu igatangwa ku gihe, abakoresha batayitanga bagakurikiranwa kandi hakazashyirwaho uburyo abatanga imisanzu bazagira inyungu bahabwa ku bikorwa byunguka ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) gishoramo imari iturutse mu misanzu batanga.

 

Kureba uko amafaranga atangwa kuri pansiyo yafasha abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru kubaho neza (dignity) kandi amafaranga akazajya abarwa hakurikijwe ikiguzi cyo kubaho (cost of living) kandi ntajye munsi y’Umushahara fatizo igihe uzaba warashyizweho; ku bakoze hanze y' igihugu hakabaho uburyo uburenganzira bwabo ku misanzu (social security benefits portability) batanze mu bindi bigo  burengerwa n’inzego z’igihugu zibishinzwe kandi bikazitabwaho cyane muri gahunda y'isoko rimwe mu karere k’ibihugu bigize Afurika y’uburengerazuba (EAC).

Turahamagarira by’umwihariko abakozi bose kwibumbira mu masendika kuko uretse kubakorera ubuvugizi, agira uruhare rugaragara mu kwihutisha iterambere binyuze mu gushishikariza abakozi kwongera umusaruro, gutanga serivisi nziza kubabagana no kugira umuco wo kuzigama.

Ibi byose kandi bikuzuzwa no kugira ubumwe n’indangagaciro nyarwanda.

 

Ibi tuzabigeraho mu bufatanye, duteza imbere Umurimo utanga umusaruro, twihutisha iterambere, Igihugu cyacu gikomeze guteza imbere abanyarwanda muri rusange n’abakozi by’umwihariko barangwa n'imibereho myiza.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu izina ry’abakozi, twiyemeje gukomeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Tuzakoresha imbaraga zacu n’ubushobozi dufite mu gukumira hakiri kare icyaricyo cyose cyakongera gushora abanyarwanda mu bikorwa  nk’ibyo bigayitse.

Tubifurije Umunsi mukuru  mwiza w’Umurimo .

Murakoze, mugire amahoro !