April 30, 2024

IJAMBO RYA CESTRAR RIJYANYE N’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO / 2024

IJAMBO RYA CESTRAR RIJYANYE N’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO / 2024

IJAMBO RYA CESTRAR RIJYANYE N’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO / 2024

 Bakoresha, Bakozi bagenzi banjye, bafatanyabikorwa mwese, Tubanje kubifuriza Umunsi Mukuru mwiza w’Umurimo wizihizwa ku isi hose buri tariki ya 01 Gicurasi ya buri mwaka, aho Leta, Abakoresha n’ Abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurimo n’uburenganzira bw’abakozi, bagasuzuma ibibazo byagaragaye mu bihe bishize, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.

Ni umunsi utwibutsa kandi uburyo guhera mu kinyejana cya 19, abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n’abandi bagikomeza kuzira guhagararira no kuvuganira bagenzi babo, guhohoterwa ndetse bamwe bakanirukanwa mu kazi hirengagijwe amategeko abarengera.

Uyu munsi usanze kandi ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko kitarabonerwa umuti. By’umwihariko kuba mu Rwanda nta mushahara fatizo urashyirwaho bituma umubare munini w’abakozi batorohewe n’imibereho kuko imishahara yabo itajyanye n’ibiciro biri ku masoko bihora bizamuka ariko umushahara wabo ntuzamurwe.

Nubwo muri rusange hari ibibazo byinshi bibangamiye imibereho myiza n’iterambere by’umukozi, ntitwabura gushimira Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bose ku ngamba zinyuranye ihora ifata kugirango ibintu bibashe guhinduka mu buryo bwiza hagamijwe guteza imbere umurimo unoze

(Decent work) n’imibereho myiza y’umukozi biganisha ku iterambere rirambye.

lnsanganyamatsiko y’uyu mwaka mu gihugu cyacu iragiri iti: “lmyaka 30: Urubyiruko mu ihangwa ry’Umurimo”

 Dushingiye kuri iyi nsanganyamatsiko, hari byinshi byiza byo kwishimira byakozwe mu myaka mirongo itatu (30} ishize, aho umurimo wakomeje gutezwa imbere binyuze muri gahunda na politike z’umurimo zinyuranye mu rwego rwo guhanga imirimo mishya buri mwaka no gufasha by’umwihariko urubyiruko n’abagore kubona no gushobora kwihangira imirimo. Uyu munsi abarenga 80% y’abari mu imirimo mishya ihangwa buri mwaka ni urubyiruko, ikaba rero ari intwambwe nziza yo kwishimira.

lmirimo ngiro igenda irushaho kwitabwaho kubera uruhare igira mu iterambere twifuza, ariko kandi byagaragaye ko hari ibigo bitanga ubwo bumenyi (TVET} bigikeneye ibikoresho bya ngombwa byatuma koko abanyeshuri basoza amasomo bafite ubushobozi bufite ireme ku isoko ry’umurimo. Turasaba Leta ko yabyitaho ku buryo bw’umwihariko kugirango bitume iyo gahunda itanga umusaruro nyawo kandi irusheho kwitabirwa n’urubyiruko.

By’umwihariko, turashima gahunda zinyuranye zo kugabanya ibura ry’imirimo (unemployment) mu nzego zose cyane cyane mu rubyiruko, ingamba zafashwe zo kongera ubumenyi n’ubushobozi muri gahunda ya ‘lgira ku Murimo’ (Workers’ skills upgrading) no guteza imbere imirimo ishingiye kw’ikoranabuhanga (Digital Economy).

 Tuboneyeho umwanya wo gusaba ko gahunda ya lgira k’umurimo yagezwa mu bice byose by’umurimo kandi dukangurira abakozi n’abakoresha kuyitabira ku bwinshi. lbikorwa remezo bijyanye n’ikorana buhanga bikagezwa henshi mu gihugu kandi igiciro cya murandasi (Internet) kikaba cyasubirwamo kugirango umubare munini w’urubyiruko ubashe kubibyaza umusaruro.

Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abakozi, turashimira cyane Urugaga rw’abikorera (PSF) kuba yarashyizeho ikigo cy’amahugurwa lmanzi Business Institute (IBI) gitanga amahugurwa abakozi benshi bajyaga bakurikiranira mu mahanga, ubu bakaba bahugurirwa mu Rwanda kandi bagahabwa ubumenyi buhagije bujyanye n’ibisabwa ku isoko ry’umurimo.

Dushingiye ku ngano mpuzandengo y’imishahara y’abakozi mu Rwanda by’umwihariko abakora mu mirimo itanditse (Informal sector), twongeye gusaba leta ko yakomeza gutekereza uburyo haterwa indi ntambwe, umushahara usoreshwa ukazamurwa ukavanywa ku 60.000 ukagera nibura ku 100.000 kugira ngo abakozi bari muri iki cyiciro babashe guhangana n’ibiciro biri ku masoko.

Mu rwego rwo gufasha abakozi guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko biriho muri iki gihe ndetse n’ihungabana ry’ubukungu, turasaba leta ko yakwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo (SMIG) nk’uko biteganywa n’ltegeko rigenga umurimo mu Rwanda, ndetse no kuzamura imishahara y’abakozi muri rusange.

Nkuko tutahwemye kubigaragaza, turakomeza gusaba Leta ko hakorwa ibishoboka byose hagakemurwa ikibazo cyo kuzamurwa mu ntera ku ngazi ntambike cy’abakozi bo mu nzego zifitiye abaturage akamaro (essential services) cyane cyane inzego z’ubuvuzi aho abakozi baranzwe n’ubwitange mu gihe cya COVID -19 ariko ntibabona ubwo burenganzira mu gihe nyamara bari mu kazi kanabasabaga gukora ku buryo budasanzwe.

N’ubwo abo bakozi bo muri izo nzego bagiye bashimirwa mu buryo butandukanye, turakomeza gusaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti kigakemurwa burundu.

Twongeye gusaba leta gukemura ikibazo gihora kigaruka buri gihe kijyanye n’ubusumbane mu mishahara y’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari aho abo mu ntara bahembwa imishahara itandukanye nabo mu mugi kandi bakora akazi kamwe, ibi kandi bigakorwa n’ahandi hose byagaragara ko hakiri icyuho kijyanye no kutaringaniza imishahara ku bakozi bakora akazi kamwe.

Turashishikariza abakoresha gukomeza kwimakaza umuco wo kwishyurira abakozi mu bigo by’imari (banki) hagamijwe gushyigikira umuco wo kwizigamira (Saving) no kumenyereza abakozi gukorana n’ibyo bigo by’imari mu iterambere ryabo.

Turi mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere (Climate change), tukaba dusaba Leta, abakoresha n’abakozi kugira uruhare mu kubungabunga ahakorerwa umurimo, nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu bijyanye n’umunsi wahariwe ubuzima n’umutekano ku kazi (OSH Day) ibisaba. lgira iti:“Turasiganwa n’igihe, ni ngombwa kugira ahakorerwa umurimo hatekanye mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.” Umukozi agakora atekanye bityo akarushako kwiteza imbere, guteza imbere ikigo n’igihugu muri rusange.

Tuboneyeho kandi gusaba Leta n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Mining sector) ko hafatwa ingamba zihamye zigena imikorere no kurengera ubuzima bw’abakozi kuko bimaze kugaragara ko abakozi benshi bakomeje kuhatakariza ubuzima.

Turashimira cyane abafatanyabikorwa batandukanye b’Amashyirahamwe y’ Abakozi (Workers Trade Unions), lshirahamwe ry’ Abakoresha ndetse na Leta y’u Rwanda, ku ruhare bakomeje kugira mu gufasha guteza imbere umurimo unoze (Decent work) n’imibereho mwiza y’abakozi n’abaturage muri rusange (Social protection).

 

Twifurije abakozi n’abatura Rwanda bose umunsi mukuru mwiza w’umurimo !!!

 

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR

Leave a Reply

Your email address will not be published.